Mu Rwanda humvikanye umutingito

0
105

Ahagana saa kumi n’iminota makumyabiri, uyu munsi ku wa 24 Nzeri 2023, mu bice bitandukanye by’u Rwanda humvikanye umutingito. Wangije amazu y’abaturage unasenya ibyumba bibiri by’amashuri mu Murenge wa Rugabano n’uwa Gashari mu Karere ka Karongi. Umuyobozi w’aka karere Mukarutesi Vestine yabwiye itangazamakuru ko mu gikorwa cyo kubarura ibyangijwe n’umutingito, hamaze kumenyekana inzu 11 zangiritse, abana babiri bakomeretse, inka yavunitse n’ibyumba bibiri by’amashuri byasenyutse.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here