Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibidukikije ( REMA) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB) hatangijwe ikoreshwa ry’indege itagira umupilote (Drone)mu kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije.
Iyi drone yiswe “Inganji” izakusanya amakuru, ikore ubugenzuzi bugamije gukumira, inafashe mu iperereza ku byaha byibasira ibidukikije. Izafasha kandi kugenzura ibikorwa byangiza ibidukikije birimo: iyangirika ry’ubutaka, guhumanya amazi no kwangiza ibyanya bikomye.

Minisitiri w’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne d’Arc mu muhango wo kumurika ikoreshwa rya Drone Inganji

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Ruhunga Jeannot











