Inzego zirahugurwa ku gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abanyarwanda

0
137
Abitabiriye amahugurwa ku bijyanye no gukumira urusaku

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Bidukikije (REMA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) kiri gutanga amahugurwa ajyanye no gusobanura inkomoko y’urusaku, ibipimo bibujijwe n’ingaruka zarwo hagamijwe kubahiriza ibipimo ntarengwa bigenwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ibidukikije akumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda.
Amahugurwa agenewe abashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko mu nzego zirimo Polisi y’U Rwanda, uturere n’Umujyi wa Kigali, n’izindi nzego za Leta n’iz’abikorera. Nyuma yo guhugurwa na bo bazahugura abafite ibikorwa byateza urusaku birimo insengero, utubari, amahoteli n’utubyiniro mu rwego rwo kubafasha kubahiriza ibipimo ntarengwa.
Amahugurwa aribanda ku gusobanura imiterere y’ugutwi n’uburyo kwakira ijwi, urusaku n’ingaruka za rwo, amabwiriza n’ibipimo by’urusaku bibujijwe, uburyo bwo gupima urusaku no kurwirinda n’ amabwiriza ya Minisitiri w’Ibidukikije akumira urusaku rubangamira umudendezo w’abantu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here