Rwamagana:Amashanyarazi  akomoka  ku miraseri yongeye  ingufu  z’Umuriro

0
181

Mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona hari uruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, yunganira amashanyarazi asanzwe kuko atanga Megawati 8,5 ku munsi.

Uru Ruganda rw’amashanyarazi  rwubatswe  ku buso bwa  Hegitari zisaga 20, rufite  inyakiramirasire y’izuba( Panneaux) ibihumbi  bisaga  makumyabiri  29(28,360).

Panneau  imwe  itanga  umuriro ungana na  wati  maganatatu.

 Iyi mirasire  ifite uburambe  bw’isaga 30, ikazabona  gusimbuzwa.

Kuva  uru  ruganda  rwatahwa muri  2013, ubu  aha hantu  haba  ahantu hazwi  ku  rwego  Mpuzamahanga kuko usanga hari benshi  bifuza  kwigira ku mishinga  migari  yo  kubya  ingufu z’amashanyarazi  ku Rwanda.

Si  ibi  gusa  kuko no muri Gahunda  ya Tembera u Rwanda utanyura mu karere ka Rwamagana udasobanuye ibyiza birimo n’uru ruganda rw’amashanyarazi y’imirasire y’izuba.

 Imirasirey’amashanyarazi akomoka  ku zuba  iri mu  byiza  Igihugu  cyagezeho mu  guteza  ingufu mu rwego  rubungabunga ibidukikije  kuko  usanga  ikoranabuhanga  ry’Uru ruganda rw’Imirasire  rukora  mu  buryo  bw’ibipimo  bijyanye no  gusobanukirwa ibidukikije   no kubibungabunga unabibyaza umusaruro.

Imirasire  iturura ku  izuba igahita  yinjira  muri izi  Panneaux  ziyakira,  unahabona imashini  zikora mu buryo  herekanwa icyerecyezo cy’ umuyaga,  bityo  ugasanga ari  ikoranabuhanga rigezwe  ribungabunga  ibidukikije rinabyaza  umusaruro umutungo kamere.

Amashanyarazi   y’imirasire aboneka  igihe  cyose  haba  hariho ibicu  cyangwa izuba ryavuye ari  ryinshi,  ibi  bituma  umunsi udashobora kurenga  atabonetse  kuko  n’ubwo  ibicu  n’igihe  cy’imvura  agabanuka ho  gato.

Amashanyarazi afatwa nka kimwe mu bikenerwa bya  ngombwa mu  buzima bw’abantu kuko usanga  yihutisha iterambere muri serivise  zitandukanye.

Muri Gahunda  y’imbaturabukungu ya 2, kongera  ingufu  zitandukanye zitanga  umuriro  w’amashanyarazi  byari  mu  byagombaga kwitabwaho, kuri ubu Imirasire  y’Izuba  yabashije kongera umuriro , Gaz  methan ya  Kivu nayo  yabashije  gutanga izindi  ngufu.

Marie Chantal Nyirabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here