Akarere ka Karongi gatangaza ko ibikorwa byabo by’ubukerarugendo bidashingiye ku mazi y’i Kivu gusa. Aka karere ngo kanafite ibindi byiza bisurwa mu rwego rw’Ubukerarugendo.
Karongi ifite ubukungu bwinshi mu bukerarugendo bushingiye ku mutungo kamere ,ku buhinzi bw’icyayiyi n’ ikawa n’ubukerarugendo bushyingiye ku muco.

Mu byiza nyaburanga bigaragara muri Karongi harimo icyayi cya Gisovu kiri ku rwego mpuzamahanga kuko cyaje no ku mwanya wa mbere ku Isi, Ubu buhinzi bw’icyayi bunaboneka mu murenge wa Rugabano. Imirima y’Icyayi unasanga ibereye ijisho aho na ba mukerarugendo bagisura aho gihinze ugasanga bakifotorezamo.
Karongi ifite isoko Ndende y’Uruzi rwa Nile ituruka muri Gisovu. Nile ituruka mu Karere ka Karongi ibyara uruzi rwa kabiri ku Isi rurerure ku Isi nyuma y’Uruzi rw’Amazone nk’uko binagaragara mu bitabo by’ubumenyi bw’Isi ( National Geograph).
Aka karere kanafite igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibamo ubwoko butandukanye rw’urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibiti by’inganzamarumbo bimaze igihe kirekire, habamo n’inguge zo mu bwoko bwa Chimpanzee n’ibindi.
Urutare rwa Ndaba ruri mu murenge wa Rubengerariri mu byiza nyaburanga bya Karongi rwigisha umuco mwiza wo kubana no gusangira aho bashishikariza abantu kutagira ubusambo no gusangira biri mu muco w’abanyarwanda nk’Uto abana twahasanze basobanura amateka babitangarije Rwanda For You.

Ubukerarugendo bushingiye ku Kivu mu karere ka Karongi bwo bukorwa mu rwego rwo kubaka amahoteri,atandukanye arimo n’ayo mu rwego rwa Eco-loge n’amahoteri atandukanye.
Ishoramari mu bw’ubatsi bw’amahoteri bwiyongereye cyane ku nkengero z’I Kivu. Hubatswe amahoteri mu murenge wa bwishyura no muyindi mirenge, Umuhanda wa kaburibo woroheje ibikorwa by’ubukerarundo.
Mu bindi bikurura ba mukerarugendo Muri Karongi, unasangamo siporo yo kumagare yo mu nzira yiswe Congo Nile Tail izenguruka uturere tugeze Uburengerazuba aho ba mukerarugendo bagenda banarara ahantu hatandukanye banasura umuhanda uhuza karongi n’uturere wongera umubare wa ba mukerarugendo bawukoresha.

Akarere gatangaza ko kazakomeza guteza imbere ubukerarugendo hatunganwa ahantu nyaburanha na ndangamateka ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere Ishami ry’Ubukerarugendo, mu rwego rwo kongera umubare wa ba mukerarugendo bagana aka karere.

I Karongi ni ho hari Ingoro yo kubungabunga ibidukikije`
Marie Chantal Nyirabera









