Karongi Ikomokamo  uruzi rwa kabiri rurerure ku Isi n’Ibindi byiza Nyaburanga

0
108

Akarere ka Karongi gatangaza ko ibikorwa byabo by’ubukerarugendo bidashingiye ku mazi y’i Kivu gusa. Aka karere ngo kanafite ibindi byiza bisurwa mu  rwego rw’Ubukerarugendo.

Karongi  ifite ubukungu bwinshi mu bukerarugendo bushingiye  ku  mutungo kamere  ,ku buhinzi bw’icyayiyi n’ ikawa n’ubukerarugendo  bushyingiye  ku muco.

Mu byiza  nyaburanga bigaragara muri Karongi harimo  icyayi cya Gisovu  kiri  ku rwego mpuzamahanga kuko  cyaje  no ku mwanya wa mbere ku Isi,  Ubu buhinzi bw’icyayi  bunaboneka mu murenge wa Rugabano. Imirima y’Icyayi unasanga  ibereye ijisho aho na ba mukerarugendo bagisura aho gihinze ugasanga  bakifotorezamo.

Karongi ifite isoko  Ndende y’Uruzi rwa Nile ituruka muri Gisovu. Nile ituruka mu Karere ka Karongi  ibyara uruzi  rwa  kabiri ku Isi rurerure ku Isi nyuma y’Uruzi rw’Amazone nk’uko binagaragara  mu bitabo by’ubumenyi bw’Isi ( National Geograph).

Aka karere  kanafite igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibamo ubwoko butandukanye  rw’urusobe rw’ibinyabuzima  birimo ibiti by’inganzamarumbo bimaze igihe kirekire, habamo n’inguge  zo mu bwoko bwa  Chimpanzee n’ibindi.

 Urutare rwa  Ndaba  ruri  mu murenge  wa Rubengerariri mu byiza  nyaburanga bya Karongi  rwigisha  umuco  mwiza  wo kubana  no gusangira aho  bashishikariza  abantu  kutagira  ubusambo  no gusangira  biri mu muco w’abanyarwanda nk’Uto abana twahasanze basobanura amateka  babitangarije Rwanda For You.

Ubukerarugendo  bushingiye  ku Kivu mu karere  ka  Karongi bwo  bukorwa  mu rwego rwo kubaka amahoteri,atandukanye arimo n’ayo mu rwego rwa Eco-loge n’amahoteri atandukanye.

Ishoramari mu bw’ubatsi bw’amahoteri bwiyongereye cyane ku nkengero z’I Kivu. Hubatswe amahoteri mu  murenge wa bwishyura no muyindi mirenge, Umuhanda wa kaburibo woroheje ibikorwa by’ubukerarundo.

Mu  bindi  bikurura  ba mukerarugendo  Muri Karongi, unasangamo  siporo yo kumagare  yo mu  nzira yiswe  Congo Nile  Tail izenguruka  uturere  tugeze Uburengerazuba aho ba mukerarugendo  bagenda  banarara ahantu hatandukanye banasura umuhanda uhuza karongi n’uturere   wongera umubare wa ba mukerarugendo bawukoresha.

Akarere  gatangaza  ko kazakomeza  guteza imbere ubukerarugendo   hatunganwa ahantu nyaburanha  na ndangamateka  ku bufatanye  n’ikigo cy’Igihugu  cy’iterambere Ishami ry’Ubukerarugendo, mu rwego  rwo kongera  umubare  wa ba  mukerarugendo  bagana aka karere.

I Karongi ni ho hari Ingoro yo kubungabunga ibidukikije`

Marie  Chantal Nyirabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here