Kayonza:Uruzitiro rwa Pariki rwakemuye ibibazo  by’inyamswa zangirizaga abaturage

0
114

Uruzitiro rw’amashanyarazi  rwubatse mu gukumira inyamashwa  zaturukaga muri Pariki  zikabangamira abaturage  zikabica, zikabangiriza  imyaka n’amatungo.

Ubwo rwatahwaga ,Akarere  ka Kagaragaje ko  mbere  kari kabangamiwe n’ inyamaswa  zikangiriza abaturage  hari n’abo zagiye  zica,ariko aho uruzitiro ruziye  ibibazo byatezwaga  n’inyamaswa byabonewe  Umuti.

Abatuye muri Ndego na Mwili mu karere  ka Kayonza  bagaraga ibyishimo  batewe no kubona uruzitiro, kuko  ubu  batekanye  batakibangamirwa  n’inyamaswa  z’inkazi nk’imbogo n’inzovu…  zajyaga  zisohoka  muri  Pariki  zikangiza  ibikorwa byabo hari n’abo zatwaraga  ubuzima.

Uwamahoro  wo mu  murenge  wa Ndego  avuga ko uruzitiro  rufite  akamaro Ati: “Turyama dutekanye  tuba  tuzi ko  nta nyamaswa  yava  muri  Pariki  ngo  itubangamire, kandi  inyamaswa  ntizicyangiza imyaka y’abaturage nka mbere uruzitiro rutarajyaho”.

Uru ruzitiro rukoze ku buryo inyamaswa irwegereye itangira  kunva umuriro w’amashanyarazi   metero eshanu  bikazibuza kurwegera no kururenga.

Uruzitiro   rwose rungana  na  km 110 uvuye  i Ndego kugera  i Nyagatare,  rwubatse  muri  gahunda  ya Leta yo guteza imbere Ubukerarugendo  no kubungabunga  urusobe rw’ibinyabuzima.

Marie Chanta Nyirabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here