
Uruzitiro rw’amashanyarazi rwubatse mu gukumira inyamashwa zaturukaga muri Pariki zikabangamira abaturage zikabica, zikabangiriza imyaka n’amatungo.
Ubwo rwatahwaga ,Akarere ka Kagaragaje ko mbere kari kabangamiwe n’ inyamaswa zikangiriza abaturage hari n’abo zagiye zica,ariko aho uruzitiro ruziye ibibazo byatezwaga n’inyamaswa byabonewe Umuti.
Abatuye muri Ndego na Mwili mu karere ka Kayonza bagaraga ibyishimo batewe no kubona uruzitiro, kuko ubu batekanye batakibangamirwa n’inyamaswa z’inkazi nk’imbogo n’inzovu… zajyaga zisohoka muri Pariki zikangiza ibikorwa byabo hari n’abo zatwaraga ubuzima.
Uwamahoro wo mu murenge wa Ndego avuga ko uruzitiro rufite akamaro Ati: “Turyama dutekanye tuba tuzi ko nta nyamaswa yava muri Pariki ngo itubangamire, kandi inyamaswa ntizicyangiza imyaka y’abaturage nka mbere uruzitiro rutarajyaho”.
Uru ruzitiro rukoze ku buryo inyamaswa irwegereye itangira kunva umuriro w’amashanyarazi metero eshanu bikazibuza kurwegera no kururenga.
Uruzitiro rwose rungana na km 110 uvuye i Ndego kugera i Nyagatare, rwubatse muri gahunda ya Leta yo guteza imbere Ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Marie Chanta Nyirabera







