MVK bizihije Umunsi mpuzamahanga w’Umugore 

0
115

Umujyi wa Kigali wijihije  Umunsi mpuzamahanga w’Umugore  binyuze mu kuremera abatishoboye  bakora ibikorwa b’imyuga n’ubukorikori  mu Karere ka Nyarugenge, Ibikorwa  aka Karere  kafashijwemo n’umufatanyabikorwa DUHAMIC ADRI umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta udaharanira inyungu
wita ku majyambere y’icyaro mu mushinga IGIRE JYAMBERE.

 Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ufite insanganyamatsiko igira iti “ Inyaka 30 Umugore mu iterambere”. Hatanzwe ibiganiro  ku  kurwanya ihohoterwa binyuze mu ikinamico igaragaza ihohoterwa rikorerwa mu  miryango n’amakimbirane  n’uburyo bwo  kubyirinda  bihereye mu  muryango  mu mudugudu …


Ibiganiro bitandukanye byagaragaje uko Umugore ahagaze
mu iterambere n’ubuhamya bw’abagore  n’abakobwa bagiye  bivana  mu bukene kubera  gutinyuka umurimo.Ibi byabafashije  kubaho  nta  hohoterwa n’ubukene n’ubushomeri bijya  bikunda  kuba imbarutso  y’amakimbirane.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge,Ngabonziza Emmy yavuze ko mu kurwanya ihohoterwa bitangirira mu muryango nk’uko imigani  ya Kinyarwanda ibivuga   bityo ko  umuryango ugomba  kurera neza abana  kuko ari  bo bazakura  bakubaka ingo ati “ Urera umwana amwonsa u Rwanda, igiti kigororwa  kikiri gito, umwana  apfa mu iterura, mutima w’urugo  ni umurage w’Igihugu cyacu…”

Yasabye abitabiriye  uyu munsi mukuru kubaka umuryango utekanye,uteye imbere,ushoboye  kandi  mu cyerecyezo  cy’Igihugu.

Abahawe inkunga   z’imashini zidoda  n’amafaranga  nabo  basabwe kurushaho gukora  ibikorwa  byinshi kandi byiza bizabafasha kwizigamira  bakiteza imbere  birinda amakimbirane  mu miryango yabo.


Umuyobozi wungirije Ushinzwe ubukungu,yavuze ko umugore  afite akamaro cyane mu kubaka umuryango utekanye kuko umuhaye intango aguha agaseke gashoje neza, asaba abahawe inkunga  kutazayipfusha ubusa ahubwo  ko bazayibyaza umusaruro.

Umunsi  wijihijwe  banagaburira ifunguro  ryuzuye  abana bato  ngo  bakure neza  byose  bigamije  Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore berekana  agaciro k’Umugore  mu muryango mwiza utekanye  kuva  ku mwana kugera  ku mugore n’umugabo.

Marie Chantal Nyirabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here