Umujyi wa Kigali wijihije Umunsi mpuzamahanga w’Umugore binyuze mu kuremera abatishoboye bakora ibikorwa b’imyuga n’ubukorikori mu Karere ka Nyarugenge, Ibikorwa aka Karere kafashijwemo n’umufatanyabikorwa DUHAMIC ADRI umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta udaharanira inyungu
wita ku majyambere y’icyaro mu mushinga IGIRE JYAMBERE.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ufite insanganyamatsiko igira iti “ Inyaka 30 Umugore mu iterambere”. Hatanzwe ibiganiro ku kurwanya ihohoterwa binyuze mu ikinamico igaragaza ihohoterwa rikorerwa mu miryango n’amakimbirane n’uburyo bwo kubyirinda bihereye mu muryango mu mudugudu …
Ibiganiro bitandukanye byagaragaje uko Umugore ahagaze
mu iterambere n’ubuhamya bw’abagore n’abakobwa bagiye bivana mu bukene kubera gutinyuka umurimo.Ibi byabafashije kubaho nta hohoterwa n’ubukene n’ubushomeri bijya bikunda kuba imbarutso y’amakimbirane.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge,Ngabonziza Emmy yavuze ko mu kurwanya ihohoterwa bitangirira mu muryango nk’uko imigani ya Kinyarwanda ibivuga bityo ko umuryango ugomba kurera neza abana kuko ari bo bazakura bakubaka ingo ati “ Urera umwana amwonsa u Rwanda, igiti kigororwa kikiri gito, umwana apfa mu iterura, mutima w’urugo ni umurage w’Igihugu cyacu…”
Yasabye abitabiriye uyu munsi mukuru kubaka umuryango utekanye,uteye imbere,ushoboye kandi mu cyerecyezo cy’Igihugu.
Abahawe inkunga z’imashini zidoda n’amafaranga nabo basabwe kurushaho gukora ibikorwa byinshi kandi byiza bizabafasha kwizigamira bakiteza imbere birinda amakimbirane mu miryango yabo.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe ubukungu,yavuze ko umugore afite akamaro cyane mu kubaka umuryango utekanye kuko umuhaye intango aguha agaseke gashoje neza, asaba abahawe inkunga kutazayipfusha ubusa ahubwo ko bazayibyaza umusaruro.
Umunsi wijihijwe banagaburira ifunguro ryuzuye abana bato ngo bakure neza byose bigamije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore berekana agaciro k’Umugore mu muryango mwiza utekanye kuva ku mwana kugera ku mugore n’umugabo.
Marie Chantal Nyirabera









