Rwamagana: Abaturage barishimira  imihanda ya kaburimbo bubakiwe

0
301

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana barishimira iterambere ry’ibikorwa remezo begerejwe harimo n’imihanda, ubu bakaba baraciye ukubiri n’icyondo  n’ibyatsi by’imihengeri byahabaga.

Babigarutseho mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mujyi wa Rwamagana, bikaba byahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu” .

Pasiteri Mulisa Fredi, ni umuturage wageze muri Rwamagana mu mwaka wa 2009, yavuze ko ahagera nta bikorwa remezo byari bihari. Ati: “Wabonaga hari imihengeri, ariko ubu hamaze kuba impinduka ikomeye cyane uhereye no kuri iyi mihanda twatashye”.

Yakomeje avuga ko ibikorwa bamaze kugeraho babyishimiye, bikaba bibatera imbaraga n’ishyaka ryo gukomeza kubibungabunga bafatanyije n’ubuyobozi.

Uwotwambaza Marie atuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ni umworozi w’inkoko yasobanuye uburyo mbere nta mihanda myiza bari bafite.

Ati: “Mbere rwose imihanda ntiyari imeze neza bigatuma abakiriya baza kugura inkoko batinya imihanda itari imeze neza”. Avuga ko ubu kubona imihanda byabafashije abakiriya baza badategwa, ndetse n’abantu bashaka kuza kuhatura bitewe n’imihanda begerejwe.

Yavuze ko agiye gushishikariza bagenzi be kuyibungabunga, uwabona uri kuyangiza ntaceceke byongeye ko mu Murenge wabo wa Kigabiro bagira agashya ko kuvuga ngo ‘ntuzarebere’.

Pasiteri Mulisa Fredi, arishimira ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo

Munyandinda Emmanuel yatuye muri Rwamagana guhera muri 2000, aturiye umwe mu mihanda ya kaburimbo yubatswe, avuga ko iyi mihanda yabakijije icyondo cyahabaga.

Ati “Twebwe ibyo tubona ni nk’ibitangaza, kuko mbere hari imihengeri, ahandi hari insina na zo zidatanga umusaruro, none mu gihe gitoya Rwamagana imeze neza, hari amazu mashya, n’imihanda ya kaburimbo”.

Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yagarutse ku bikorwa remezo byinshi biri muri aka karere kandi bifite icyo bimaze mu buzima bw’abaturage n’imibereho yabo ya buri munsi.

Ati “Kimwe mu bikorwa twishimira ni uyu muhanda kuko dufite n’indi mihanda yuzuye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari”.

Yasabye abaturage kubungabunga umutekano w’ibikorwa remezo byagezweho, baharanira amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Imihanda yakaburimbo yubatswe ireshya na kirometero 4 na metero 450.

Abaturage bagaragaje ibyagezweho nyuma yo kubakirwa imihanda ya kaburimbo

Nyirahabimana Josephine

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here