RWB yatangaje amabwiriza agenga imikoreshereze amashyuza

0
125

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) cyashyizeho amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amazi y’amashyuza mu rwego rwo kuyabungabunga no gukumira impanuka zishobora guterwa n’aya mazi.

Muri aya mabwiriza harimo ko uzajya ahabwa uruhushya rwo gucunga amashyuza no kuyabyaza umusaruro agomba kuzitira icyanya agenzura, akanita ku gipimo cy’ubushyuhe bwayo mbere y’uko yemerera abantu kuyajyamo.

Ikindi ni ukugira abantu bashinzwe umutekano n’abashinzwe ubutabazi babihuguriwe kandi bafite ibikoresho bya ngombwa bibafasha gutabara.

Abaturage bo bagaragarijwe ko bafite inshingano zo kurinda no gukoresha neza umutungo kamere w’amazi, haba umuntu ku giti cye cyangwa babikoreye mu bikorwa rusange.

Iki kigo kibukije abantu bose ko amazi y’amashyuza ari umutungo komere ukomye ku buryo nta wemerewe kuvogera ahantu hose hari ayo mazi mu gihe hatarashyirwa abagenzuzi babiherewe uruhushya.

Uruhushya rwo gucunga no kubyaza umusaruro amazi y’amashyuza rutangwa RWB, rutangwa ku bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo bw’imyidagaduro ikorerwa mu mazi (recreational activities), iby’ubuvuzi bukoresha amazi y’amashyuza cyangwa se ibindi bikenera amazi y’amashyuza byemewe n’urwego rubifitiye ububasha.

Usaba uruhushya ageza ubusabe ku Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB).

Hashingiwe ku Itegeko N°49/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga imikoreshereze n’imicungire y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda ritanga inshingano zitandukanye, RWB ihabwa inshingano yo gushyira mu bikorwa politiki, ingamba n’amategeko birebana n’umutungo kamere w’amazi.

 Inzego z’imitegekere y’lgihugu zegerejwe abaturage, na zo zifite inshingano yo kugira uruhare mu kurinda utugezi, imigezi, ibiyaga, amasoko n’amazi y’ikuzimu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here