Kicukiro: Abantu bafite ubumuga bari muri koperative bagaragaje inyungu zo gukorera hamwe

0
114

Abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bibumbiye muri Koperative United Deaf Women Cooperative (UDWCO) iherereye mu Mudugudu wa Mulindi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro bagaragaje ko gukorera hamwe ibikorwa bibyara inyungu byabahinduriye ubuzima mu rwego rw’ ubukungu kandi bibakura mu bwigunge.

Mu kiganiro bagiranye na Rwanda For You hifashishijwe uburyo bwo kwandika, basobanuye ko Koperative yabo yibumbiyemo abadoda ibitenge, ababoha imipira, abakora umwuga wo gusuka imisatsi no gutunganya inzara.

Nk’ uko umwe mu banyamuryango witwa Muhorakeye Pelagie yabigarutseho, ngo mbere buri wese yakoraga wenyine ugasanga ahendwa no kwishyura inzu yo gukoreramo, ariko ubu binyuze mu bufatanye bw’ abanyamuryango usanga buri wese yishyura amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 7 mu gihe mbere atajyaga munsi y’ ibihumbi 50.

Ibi bituma babona amafaranga yo kwikenuza kuko bahuza imbaraga bagashaka n’amasoko y’ibyo bakora.

Mugenzi we witwa Musabyimana Beatrice yashimangiye ko kuba muri koperative bifite inyungu kuko umuntu yumva ko atari wenyine kandi bikamuha imbaraga zo gukora cyane.

Yagarutse ku iterambere yagezeho aho ubu abasha kurihira abana be bane amashuri kandi akabasha no guhaha ibikenewe mu rugo.

Mutesi Georgeria umwe mu banyamuryango ba UDWCO

Mutesi Georgeria na we yashimangiye ko kuba muri koperative bifite inyungu kuko bituma bahura n’ abandi ntibabe mu bwigunge kandi bakabasha no kubona amafaranga atuma bikemurira ibibazo, bakishakamo ibisubizo.

Umuhate w’aba bantu bafite ubumuga unashimangirwa na bamwe mu bakiliya aho bavuga ko ibyo bakora usanga binoze kandi bikabafasha kwiteza imbere.

Umwe ati: “Ibi bigaragaza ko Abantu bafite ubumuga bagomba guhabwa amahirwe bakiga, ababafite mu ngo ntibabahishe ahubwo bakabaha urubuga bakagaragaza impano n’ ubushobozi bafite bakagira uruhare mu iterambere ry’ igihugu”.

Nikuze Micheline Umuyobozi wa UDWCO

Nikuze Micheline ni umuyobozi wa UDWCO yasobanuye ko bayitangije muri 2014, ubu bakaba ari abanyamuryango 21. Kwishyira hamwe byabahinduriye ubuzima, bafatanya gushaka isoko ry’ ibyo bakora, gusa baracyafite imbogamizi bifuza ko ubuyobozi bwabegera mu kuzishakira igisubizo.

Zimwe muri zo ni ukuba bakorera mu nzu ntoya aho usanga gukoreramo ibikorwa byabo byose bitaborohera, ikindi basaba ni ukoroherezwa mu kwishyura imisoro kandi bakabisobanukirwa, kuko umwaka ushize baciwe amafaranga y’ u Rwanda miliyoni imwe y’ amande bikaba byarasubije inyuma iterambere ryabo.

Bagaragaza kandi ko bagifite ibikoresho bike nko kuba bafite imashini zidoda 5 zidahuye n’ umubare wabakora ubudozi, indi mbogamizi ishingiye ku rurimi rw’ amarenga aho usanga abakiliya babagana baba bataruzi bikagorana kuvugana na bo.

Agaruka kuri izi mbogamizi n’izindi Abantu bafite ubumuga bahura na zo muri rusange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine yavuze ko hari uburyo bagenda bafasha abantu bafite ubumuga uko ubushobozi bubonetse.

Yagize ati: “Dufite imishinga itandukanye tugenda tubafasha ku bufatanye na NCPD (Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga), hari imishinga dukora buri mwaka, iyo dutera inkunga bitewe n’iyo bakoze, ni byo turimo gushyiramo imbaraga”. Yijeje ko na bariya bazagerwaho.

Yongeyeho ati: “Dufite amakoperative agera kuri 6 tuzatera inkunga muri uyu mwaka. Tugenda dufasha abantu bafite ubumuga uko ubushobozi bugenda buboneka.”

Yakomoje no kuri gahunda yo kubarura Abantu bafite ubumuga ku bufatanye na NCPD, no kureba imishinga bashobora gukora hakurikijwe ubushobozi n’imbaraga zabo.

Ati: “Nitumara kwegeranya ayo makuru yose bizadufasha gukora igenamigambi kugira ngo turebe uko twabafasha”.

Yakanguriye Abanyarwanda n’abantu babana n’abafite ubumuga ko igisubizo atari ukubahisha ahubwo babagaragaza, bakabarurwa kugira ngo hamenyekane ubushobozi bwabo haba ku birebana no kubaha inyunganirangingo n’ insimburangingo n’imishinga  ishobora kubafasha kwiteza imbere.

Mutsinzi yavuze ko kugeza ubu mu Karere ka Kicukiro bafite Abantu bafite ubumuga bagera ku bihumbi 8.

Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD na we asaba imiryango ifite abantu bafite ubumuga kureka kubahisha kugira ngo hazabeho kubabarura, kuko hari aho bikigaragara.

Na we yagarutse kuri gahunda barimo gutegura yo gufasha Abantu bafite ubumuga kandi zigendeye ku muntu ku giti cye, utagendeye ku muryango, kumuhisha bikaba ari ukumubuza amahirwe n’abamuhisha bakayibuza.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu byavuye mu Ibarura rusange rya 5 ry’Abaturage, abantu bafite ubumuga bangana na 391.775

Abagize UDWCO barifuza kubona aho bakorera hisanzuye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here