Kigali: Abanyamakuru 200 mu nama yiga ku kurwanya ihohoterwa

0
74

Abanyamakuru basaga 200 baturutse mu bihugu binyuranye byo muri Afurika bitabiriye inama y’Iminsi ibiri irimo kubera i Kigali kuva uyu munsi ku wa 30 Ugushyingo 2023, baganira ku bijyanye n’uruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Media and Gender Violence).

Inama yafunguwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo atangaza ko Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwanya ihohotwa iryo ari ryo ryose kandi ko ari ingirakamaro mu guharanira iterambere ry’Igihugu. Yanagaragaje intambwe yatewe mu kurirwanya atanga urugero rwa “One stop center” zubakwa mu bitaro hirya no hino mu Gihugu, kwigisha Abanyarwanda na sosiyete muri rusange ibijyanye n’uburengazira bw’abagore, n’amategeko arengera uburenganzira bw’abagore n’abakobwa na yo akaba yaragiyeho.

Makolo yagaragaje ko nubwo hari ibimaze kugerwaho urugendo rukomeje, yavuze ko hakenewe ubufatanye hagati ya Guverinoma n’itangazamakuru mu gufasha abakora uyu mwuga kunoza inshingano zabo kugira ngo na sosiyete yungukire muri uwo musaruro.

Dr Yemisi Akinbola uhagarariye ihuriro Africa Women in Media yavuze ko kuba abanyamakuru bahuriye muri iyi nama ari umwanya mwiza wo kuganira, kungurana ibitekerezo ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, asaba buri wese kugira uruhare muri uru rugamba rwo kurirwanya, kandi hari byinshi bizagerwaho binyuze mu bufatanye.

Muri iyi nama, abakora mu rwego rw’itangazamakuru hamwe n’inzego zirengera uburenganzira bwa muntu, barashimangiye ko hakwiriye gufatwa ingamba zihamye mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bigo by’itangazamakuru kuko ari imwe mu mpamvu zituma umubare w’abagore bakora uyu mwuga utazamuka.

Iyi nama yateguwe na Africa Women in Media ku bufatanye na Fojo Linnacus Univeristy, UN Women , UNESCO, RwandAir, n’abandi bafatanyabikorwa.

Abanyamakuru bitabiriye inama ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here