Minisitiri Dr. Uwamariya yasabye abagore kwitabira  gukorana n’ibigo by’imari

0
124

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Dr. Uwamariya Valentine, yasabye abagore bo mu cyaro kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho ajyanye no kuborohereza kubona inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari, bagaharanira kwiteza imbere.

Yanabakanguriye kwitabira ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga, bugamije kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Dr. Uwamariya Valentine

Yabigarutseho uyu munsi ku wa 15 Ukwakira ubwo u Rwanda rwifatanyaga  n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro.

Insanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire iterambere ry’umugore wo mu cyaro”.  Ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Murenge wa Rubaya, mu Karere ka Gicumbi.

Minisitiri Dr. Uwamariya yanasabye  abagore kandi kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane, ubusinzi, igwingira, ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa mu muryango no kujyana mu ishuri abana bose bagejeje igihe cyo kwiga.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore Nyirajyambere Belancille yibukije ko uyu umunsi ari umwanya wo kwishimira intambwe umugore wo mu cyaro amaze kugeraho, kuzirikana uruhare rwe mu iterambere rye, iry’umuryango n’iry’igihugu no kurebera hamwe inzitizi zikiriho n’uburyo bwo kuzikemura.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro ari ukuzirikana aho umugore wo mu cyaro yavuye n’aho ageze mu iterambere, ndetse no kureba ibibazo agihura na byo, hagamijwe kubikemura.

Umuryango wa Bizimana Emmanuel na Musabyimana Colette ubanye imyaka 42, watanze ubuhamya bw’uburyo ubufatanye bwabafashije kubaka umuryango mwiza, bashishikariza imiryango guhuriza hamwe mu kwiteza imbere.

Bagize bati: “Twabonye tutazaguma mu bukene, twiyemeza gukora cyane, dutangira guhinga uko dushoboye, tugakodesha imirima myinshi, ndetse ku mwaka wa mbere twinjije ibihumbi 300 dukuye mu myaka twahinze”.

Bakomeje bagira bati: “ Twabashije no kubaka inzu yo kubamo, turi abahamya b’uko nta muryango wagera ku iterambere hatabayeho ikiganiro hagati y’abashakanye. Kuganira hagati y’abashakanye ni isoko y’iterambere mu muryango”.

Kwizihiza uyu munsi  byaranzwe no kumurika ibikorwa abagore bagezeho berakana aho bavuye n’aho bageze kandi byose bigendanye n’iterambere, basoza abaturage baremera bagenzi babo muri gahunda y’Agashya k’akarere, habayeho  no kuremera inka imiryango 2 itishoboye, gutanga sheki miliyoni 50 Frw ku matsinda 20 y’abagore, gutanga ibigega bifata amazi ku miryango 200, gutanga amashyiga ya kijyambere ku miryango 135.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore Nyirajyambere Belancille

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here