Isumo rya Kamiranzovu kimwe mu byiza nyaburanga bya Pariki ya Nyungwe

0
112

Isumo rya Kamiranzovu riri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ubu yagizwe Umurage wa UNESCO, rituruka mu gishanga cya Kamiranzovu riri ku birometero 3 uvuye ku gishanga. Iri sumo rifite uburebure bwa metero zisaga 100, ryohereza amazi mu Kivu agakomereza mu ruzi rwa Congo anyuze mu kiyaga cya Tanganyika.

Isumo rya Kamiranzovu usanga amazi yaryo amanukana ingufu ku rutare rwo mu misozi ya Nyungwe, bityo ugasanga amazi yaryo agenda agaragara bitewe n’ibara ry’urutare ariho yererana, ubona ko bibereye kurebwa n’abantu batandukanye.

Pariki ya Nyungwe ni isoko y’imigezi myinshi yo mu Rwanda kuko imwe yisuka mu burasirazuba yohereza amazi mu ruzi rwa Nil, indi ikohereza mu burengerazuba ikisuka mu kivu bikerekeza mu ruzi rwa Congo.

Aho riri hagenda hazamuka, umuntu agenda azamuka amabuye y’ibitare. Iyo uri kuri iri sumo abasha no kwitegereza ubuvumo buri hakurya yaryo na bwo buri mu byiza nyaburanga by’iyi Pariki.

Usura iri sumo ahagurukira ku Kicyaro cya Pariki ya Nyungwe kiri mu Gisakura, Si iri sumo gusa RIRI MURI iyi Pariki, hari n’isumo rya Ndambarare na ryo risurwa na ba mukerarugendo ugasanga ribereye ijisho,aho abasura bariki bishimira gutahana amafoto meza cyane bahafatiyr agaragaza ubwiza budasanzwe buhagaragara.

Marie Chantal Nyirabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here