Abaturiye Nyungwe bishimira ibyiza bakesha iyo pariki

0
122

Abaturiye pariki y’Igihugu ya Nyungwe barashimira leta y,u Rwanda ibikorwa remezo n’izindi nyungu bakesha iyo pariki nk’uko babitangarije mu kiganiro abanyamakuru bibanda ku nkuru z’ibidukikije bitabiraga amahugurwa yabereye I Nyamagabe mu mpera za Nyakanga 2024.

Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe Niyigaba Protais avuga ko hari ibikorwa byinshi iyi pariki ifatanyamo n’abaturage. Bimwe muri ibyo bikorwa harimo kubigisha, gushyigikira amakoperative, gutanga akazi, gutegura imikino ifite aho ihuriye n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kurinda no kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubuvumvu, guteza imbere ubworozi bw’amafi, gushyigikira imishinga y’ubuhinzi bw’ibihumyo, ndetse no gufasha imishinga y’ubworozi bw’ingurube n’ibindi bikorwa bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mukarurangwa Anne Marie nk’umwe mu baturiye pariki   mu murenge wa Bushekeri, mu mudugudu wa Gisakura yemeza ko Pariki ya nyungwe ibafitiye akamaro kenshi.

“Iyi pariki usibye no gutuma duhumeka umwuka mwiza, ikururura na ba mukerarugendo   amadevize akinjira, kandi ibyinjizwa na pariki byatumye tugerezwa amazi mu ngo zacu, ndetse n’amashyirahamwe yacu nk’abantu twahoze dukora ibikorwa byangiza pariki ya nyungwe arashyigikirwa.”

Pariki ya Nyungwe ni imwe muri pariki zibarirwa mu mirage ikomeye y’Isi, iyi pariki ibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye harimo Isha, Inkomo, Inguge (ibisabantu), Imperege, ibitera, ibyondi n’andi moko menshi y’ibimera n’inyamaswa. 

Niyonkuru Patric

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here