Ibidukikije n’umuco bifitanye isano rikomeye

0
108

Photo Internet

Umuco ufitanye isano n’ibidukikije Bigaragarira mu miti gakondo ukoresha hamwe na hamwe.Binagaragarira mu myambarire y’impuzankano zitandukanye.

Kuva kera cyane amateka agaragaza ko ahari ibidukikije hose haba hari n’ubuzima kuko ari byo shingiro ryabwo. 

Umuco uwo ari wo wose ukenera ibidukije ku buryo bidatandukana. 

Mu Rwanda, ubuvuzi gakondo kuba Kera n’ubu bukoresha   imiti Iikomoka ku bimera birimo ibiti n’ibyatsi…Ibi byifashishwa  bifashishaga mu kuvura indwara nyinshi,ibindi bakabyubahiriza mu gufatwa nk’ibimenyetso by’umuco.

 Ibiti bimwe byavagamo n’ubu bikorwamo ibikoresho byinshi cyane kandi byubashywe cyane mu umuco. urugero ni nk’ibyo ni nk’ibiti byakorwagamo ibikoresho  ibyansi, imikerenke, imimuna,Imivure,indosho,Imyuko,ibikoresho byo mugikoni,amasekurun’ibindi. 

Igikoresho cyitwa umuvure  mu umuco Nyarwanda kirubashywe cyane kandi  gikorwa mugiti kitwa umusave kandi nacyo cyabaga cyubashywe.

Amazi ni kimwe gihurirwaho na bose kandi atabayeho mu bidukikije,Imvura ivuze byinshi mu mico itandukanye, 

Ni kimwe cy’ingenzi cyatuma umuco utabaho kuko ubuzima  bwaba burangiye.

 Amazi ni ingenzi mu bidukikije,yifashisha mu kumenya ibihe imvura yagiye haba hari uburumbuke…Amazi anifashishea mu isuku y’abantu n’ibintu.

 Ibiti mu gukana imyambaro gakondo,

Bimwe mu biti biyifashishwaga mu gukora imyambaro gakondo y’Ishabure n’…

Hakifashishwa n’impu z’inyamanswa mu gukana imyambaro, n’ubwo byatumaga inyamanswa zimwe na zimwe zicwa bikazigiraho ingaruka zo kuhaburira ubuzima bikaba byari buzagire ingaruka yo kuzimira kwazo.

Ubutaka ni kimwe cy’ingenzi cyifashishijwe kandi cyifashishwa n’ubu kubimera hafi ya byose.Umurimo ukorerwa k’ubutaka bugahingwaho bisobanura umuco wo gukora.

Ubuvuzi bukoresheje ubuta birimo ibumba,byifashishwa cyane mu kuvura indwara zitandukanye.

Umuco ufitanye isano ikomeye n’urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibidukikije.

Marie Chantal Nyirabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here