Ubuzima  bwa Chimpazee n’uko zibaho

0
87

Ubuzima  bwa Chimpazee n’uko zibaho ikiganiro kirambuye n’Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe

Rwanda For You: Chimpanzee ni inyamaswa iteye ite?

Protais  Niyigaba Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe : Ni inyamaswa zo bwoko bwa za Maguge cyangwa Ibisabantu (Prinates), zenda kugira isura isa n’iyabantu, zigira ubwoya bw’umukara umubiri wose uretse mu maso,  mu biganza no mu kirenge; gusa iyo zikuze zigira ubwoya bw’ikijuju ku mugongo no ku matako; zigira urwasaya runini n’iminwa minini, amaso mato n’amazuru mato, zigira ibikumwe ziahobora gufatisha ibintu nk’uko ikiganza cy’umuntu kimeze, gusa impundu zishobora gufatisha ikiganza ndetse nk’irenge (umuntu we, mu bisanzwe, ntapfa gufatisha ikirenge).
Impundu zigira amaboko manini, maremare asumba amaguru kandi afite imparaga kuruta amaguru.
Zigendesha amaboko (zihinnye intoki ari byo bita kugendesha ibikonjo -knuckle walking) n’amaguru, ariko akenshi zihagarara ku maguru gusa amaboko ari hejuru.

 Ubwoko buboneka muri Nyungwe,Cyamudongo,na Gishwati bwitwa Eastern Chimpanzee cg _Pan troglodytes schweinfurthii_ bukaba buboneka muri Central African Republic, Sudan,DRac,Uganda,Rwanda,Burundi,and Tanzania.

 
Rwanda For You: Ziba he Zirya iki?

Protais  Niyigaba Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe :
Ziboneka gusa muri Africa hagati y’Imirongo Ngengamirase (tropical region), mu mashyamba y’inzitane yo mu misozi (tropical forests), mu mashyamba yo mu bibaya no ku butumburuke bwo hasi (lowland forest), ndetse no mishyashya y’imikenke (savannas).
Zirya cyane Imbuto (hejuru ya 50%), amababi, indabyo, udusimba (insects nk’imiswa,…), ubuki, intimatima z’ibimera, impeke cg interesting, ndetse ziranahiga rimwe na rimwe zikarya inyama.


Rwanda For You: Zororoka gute?

Protais  Niyigaba Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe :
Ibgore ibyara umwana umwe ikamwitaho, ku buryo ibyara undi byibura hashize imyaka itanu, Bivuze ko zicutsa ku myaka 4 byibura.
Zihaka amezi 8.5, hafi icyenda.
Ingabo zigera ku bukure bwo kuba zabyara hagati y’imyaka 11 na 15; mu gihe ingore zitangira kubyara ku myaka 10.
Ingore yarinze ibonana n’ingabo nyinshi mu rwego rwo kwirinda amakimbirane y’ingabo ku mwana uzavuka, kuko iyo ingabo zizi ko atari uwazo zishobora kumwica.
Ingore yarinze ishobora kubona n’ingabo inshiro zirenze 50 ku munsi.


Rwanda For You: zigira ibiro bingahe?

Protais  Niyigaba Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe :impuzandengo ni hagati ya 40kg na 65kg ku mpundu zikuze. Ingabo ziba nini kurusha ingore (sexual dimorphism).


Rwanda For You: Zibana gute hagati yazo?
Protais  Niyigaba Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe :Ziba mu miryango, iyobowe n’ingabo imwe y’imbaraga iziyobora, ifatanyije n’iziyungirije, hakabamo kandi ingore, ingimbi, izamaze gucuka, n’izitaracuka.


Rwanda For You: Zibana gute n’abantu nka ba tourist uzisuye azegera muri metero zingahe?
Protais  Niyigaba Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe :Izisurwa ziba zaramenyerejwe kubona abantu kandi ntizibasagarira. Nabo birinda kuzisagarira cg kuzigaburira.
Abazisura bakora ku buryo batazengera ngo barenze metero 8 . Bagomba guhagarara muri metero 8 kuzamura.


Rwanda For You: Ishaje cyane imara imyaka ingahe?

Protais  Niyigaba Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe :

Impuzandengo ni hagati y’imyaka 30 na 40, ariko hari n’izigeza mu myaka 50.
Izo muri za zoos zo zishobora kugeza nko mu myaka 60 bitwe n’uko ziba zivurwa zikanagaburirwa, ubuzima bwazo bwitabwaho buri munsi.


Rwanda For You: Mu Rwanda tumaze kugeza ku wuhe mubare?
Protais  Niyigaba Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe :IMu Rda ikigereranyo cy’izirimo zibarirwa muri 500, inyinshi muri zo (zirenga 450) zikabarizwa muri Nyungwe. Ku isi hose habarwa iziri hagatinya 172,000 na 300,000 gusa.

Rwanda For You: Igihe cyiza cyo kuzisura ni ryari cg ziboneka iminsi yose?

Protais  Niyigaba Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe :Ziboneka iminsi yose umwaka wose. Muri Nyungwe hasurwa imiryango 3: Cyamudongo, Mayebe, na Gisovu.


Rwanda For You:Ibindi wabwira abakunda conservation kubuzima bwazo?

Protais  Niyigaba Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe :Imwe mu mimaro ikomeye zifitiye igihugu uretse kwinjiza amadovize, harimo kunyanyagiza imbuto no gutera ishyamba. Iri shyambwa twita cyimeza, riraterwa kandi riterwa n’inyamaswa cyane cyane impundu.
Upimye ADN ya Chimpanzee usanga isa n’iy’umuntu ku kigero kirenga kuri 98% (zirusha ingagi)! Zikaba zisa n’abantu rero kurusha izindi Maguge zose zizwi. Ibi bigatuma zishobora kwandura cg kwanduza indwara zifata n’abantu.
Impundu zishobora kwikorera ibikoresho zikabikoresha imirimo itandukanye (zishobora guca ishami ry’igiti, zikaribaza neza, zikarikoresha mu guhakura ubuki mu myobo yo ku biti. Zishobora guhondesha ibuye urubuto ngo zirumene.
Zigaba ibitero ku yindi miryango zikaba zatwaramo abagore, abana batato abazo zikabica.
Impundu z’ingore ziva mu miryango yazo zikajya gushaka izo zibyarana mu yindi miryango (kwirinda amacugane).

Marie Chantal Nyirabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here