Mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona hari uruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, yunganira amashanyarazi asanzwe kuko atanga Megawati 8,5 ku munsi.
Uru Ruganda rw’amashanyarazi rwubatswe ku buso bwa Hegitari zisaga 20, rufite inyakiramirasire y’izuba( Panneaux) ibihumbi bisaga makumyabiri 29(28,360).
Panneau imwe itanga umuriro ungana na wati maganatatu.
Iyi mirasire ifite uburambe bw’isaga 30, ikazabona gusimbuzwa.
Kuva uru ruganda rwatahwa muri 2013, ubu aha hantu haba ahantu hazwi ku rwego Mpuzamahanga kuko usanga hari benshi bifuza kwigira ku mishinga migari yo kubya ingufu z’amashanyarazi ku Rwanda.

Si ibi gusa kuko no muri Gahunda ya Tembera u Rwanda utanyura mu karere ka Rwamagana udasobanuye ibyiza birimo n’uru ruganda rw’amashanyarazi y’imirasire y’izuba.
Imirasirey’amashanyarazi akomoka ku zuba iri mu byiza Igihugu cyagezeho mu guteza ingufu mu rwego rubungabunga ibidukikije kuko usanga ikoranabuhanga ry’Uru ruganda rw’Imirasire rukora mu buryo bw’ibipimo bijyanye no gusobanukirwa ibidukikije no kubibungabunga unabibyaza umusaruro.
Imirasire iturura ku izuba igahita yinjira muri izi Panneaux ziyakira, unahabona imashini zikora mu buryo herekanwa icyerecyezo cy’ umuyaga, bityo ugasanga ari ikoranabuhanga rigezwe ribungabunga ibidukikije rinabyaza umusaruro umutungo kamere.
Amashanyarazi y’imirasire aboneka igihe cyose haba hariho ibicu cyangwa izuba ryavuye ari ryinshi, ibi bituma umunsi udashobora kurenga atabonetse kuko n’ubwo ibicu n’igihe cy’imvura agabanuka ho gato.

Amashanyarazi afatwa nka kimwe mu bikenerwa bya ngombwa mu buzima bw’abantu kuko usanga yihutisha iterambere muri serivise zitandukanye.
Muri Gahunda y’imbaturabukungu ya 2, kongera ingufu zitandukanye zitanga umuriro w’amashanyarazi byari mu byagombaga kwitabwaho, kuri ubu Imirasire y’Izuba yabashije kongera umuriro , Gaz methan ya Kivu nayo yabashije gutanga izindi ngufu.
Marie Chantal Nyirabera








