Umubare wabagore bitabira gukora siporo yo koga uracyari muto mu Karere ka Muhanga kamwe mu turere twateye twunganira Umujyi wa Kigali.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga , Umurenge wa Nyamabuye , bavuga ko impamvu umubare w’abagore bitabira gukora siporo cyane cyane yo koga ukiri muto biterwa n’uko abagore cyangwa abakobwa bigiramo kwitinya.
Alice Uwineza umwe mubo twasanze ari koga aragira agira ati: “Mbere kuza koga narabitinyaga kuko nabonaga atari ibintu bingenewe,naritinyaga nkabitinya cyane”.
Akomeza avugako impamvu nyamukuru ibitera ari uko abakobwa cyangwa abagore bitinya kuko uwo ubwiye wese ngo tujye koga ahita akubaza ngo ubwose turagenda twambare iki.
Abagabo n’abasore bo mu karere ka Muhanga na bo bavuga ko umubare w’abakobwa bitabira koga muri piscine ukiri muto.Kalisa Moise yagize ati” Mubyukuri ikibitera byose ni uko abakobwa benshi baba bumva badashaka kwica umuco, bibaza bati ninjya koga barambona nambaye ubusa”.
Ufiteyezu Aime Cynthia, Ushinzwe kwakira no gutoza abaje koga kuri picine i Muhanga, avuga ko hakirimo icyuho ugereranyije umubare w’abagabo, kuko umubare w’abagore bitabira ukiri hasi.
Abagira inama y’uko bakitinyuka kuko koga atari igikorwa cyo kwiyandarika cyangwa kwiyambika ubusa, ahubwo ari siporo nk’izindi zisanzwe.
Ati” Bizatwara igihe kuko atari ikintu umuntu ashobora guhita yumva byihuse, ariko imitekerereze izahinduka”.
Unukino wo koga ufasha abantu bose,bikaba byiza no ku mugore kuko umurinda idwara zitandukanye zirimo asima,rubagimpande,indwara z’ubuhumekero…










