Muhanga :Abagore bitabira koga ni mbarwa

0
146

Umubare wabagore bitabira gukora siporo yo koga uracyari  muto mu Karere ka Muhanga kamwe mu turere twateye twunganira Umujyi wa Kigali.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga , Umurenge wa Nyamabuye , bavuga ko impamvu umubare w’abagore bitabira gukora siporo cyane cyane yo koga ukiri muto biterwa n’uko abagore cyangwa abakobwa bigiramo kwitinya.

Alice Uwineza umwe mubo twasanze  ari koga aragira agira ati: “Mbere kuza koga narabitinyaga kuko nabonaga atari ibintu bingenewe,naritinyaga nkabitinya cyane”.

 Akomeza avugako impamvu nyamukuru ibitera ari uko abakobwa cyangwa abagore bitinya kuko uwo ubwiye wese ngo tujye koga ahita akubaza ngo ubwose turagenda twambare iki.

Abagabo n’abasore bo mu karere ka Muhanga na bo bavuga ko umubare w’abakobwa bitabira koga muri piscine ukiri muto.Kalisa yagize ati” Mubyukuri ikibitera byose ni uko abakobwa benshi baba bumva badashaka kwica umuco, bibaza bati ninjya koga barambona nambaye ubusa”.

, Ushinzwe kwakira no gutoza abaje koga kuri picine, avuga ko hakirimo icyuho ugereranyije umubare w’abagabo, kuko umubare w’abagore bitabira ukiri hasi.

 Abagira inama y’uko bakitinyuka kuko koga atari igikorwa cyo kwiyandarika cyangwa kwiyambika ubusa, ahubwo ari siporo nk’izindi zisanzwe.

Ati” Bizatwara igihe kuko atari ikintu umuntu ashobora guhita yumva byihuse, ariko imitekerereze izahinduka”. 

Umukino wo koga ufasha abantu bose,bikaba byiza  no ku  mugore kuko umurinda idwara  zitandukanye  zirimo asima,rubagimpande,indwara z’ubuhumekero…

U.Fiona

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here