DUHAMIC ADRI yizihije umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

0
132

DUHAMIC ADRI umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta udaharanira inyungu
wita ku majyambere y’icyaro wizihije umunsi Mpuzamahanga w’Umugore utite
insanganyamatsiko igira iti “ Inyaka 30 Umugore mu iterambere”.
Uyu munsi wibanze ku biganiro bitandukanye byagaragaje uko Umugore ahagaze
mu iterambere mu muryango DUHAMIC ADRI mu rwego rw’imirimo, guhabwa
ikirihuko ndetse n’ibindi bigenewe umugore utwite, uwonsa n’ ufite umwana
utarengeje imyaka ibiri, uburyo bitabwaho ndetse n’uburyo ihame
ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byubahirizwa mu ngo z’abanyamuryango no
mu kazi kabo.
GAKWANDI Jean Baptiste,President w’inama y’ubutegesi y’uyu muryango,
yagarutse k’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore
,uburenganzira bw’abagore butagomba kubangamirwa n’ubwumwana.
Ati “ Mukomeze guharanira kugira ingo nziza,ntihakabeho umwana
wagwingiye,bive mungo bigera mu kazi bigere mu Midugudu mu Karere ndwetse
no kw’Isi bihereye mu ngo zacu”. Yanagarutse ku bikorwa bya DUHAMIC ADRI
muri gahunda yo kwimakaza Uburinganire n’ubwuzuzanye banarwanya
ihohoterwa rikorerwa ibitsina byombi bagira aho bafasha abanyarwanda mu
turere dutandukanye mu Gihugu.
Inglide Uhagarariye iri shami m’Uburinganire n’Ubwuzuzanye n’ihohoterwa
yavuzeko bagira gahunda bise GALS ibahuza n’abaturage mu kubasobanurira
uburenganzira, amategeko, ibihano, kubona amakuru n’amahugurwa ku
ihohoterwa nibindi birishamikiraho. Iyi gahunda banigishamo igenamigambi
n;ibyiza byo gukorera hamwe ku mugore n’umugabo.
Ati“ twanabigishije igenamigambi ngo bamenye gukorera hamwe,abatazi
kwandika tubahugura twifashije ibishoshanyo bakagaragaza ibitekerezo byabo,
dufasha n’abana babakobwa bahohotewe tukabagira inama kugeza no ku
babahohoteye…”
Agaruka ku kuba ibi byose bigerwaho ku mikoranire myiza na Leta ndetse
n’inzego zose zifite mu nshingano kurwanya ihohoterwa no guteza imbere ihame
ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye.

Uyu munsi abagore ba DUHAMIC ADRI bahawe impano banatarama mu
mbyino za Kinyarwanda zigaragaza agaciro k’umugore mu muryango mu
iterambere no muri sosiyete.


Marie Chantal Nyirabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here