Musanze: Ku musozi wa Mbwe hatewe ibiti ibihumbi 3 mu kurwanya ibiza

0
70

Mu Muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2023, mu Karere ka Musanze, ku musozi wa Mbwe, mu Kagari ka Mbwe, mu Murenge wa Gashaki hatewe ibiti ibihumbi 3 mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibiza.

Nyuma y’ Umuganda, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfredy yagejeje ku bawitabiriye ubutumwa bwibanze ku kubashishikariza kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo guharanira imibereho myiza, kurwanya ruswa n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusigasira umutekano, gushishikarira umurimo,.n’ibindi.

Yabasabye no kwita ku biti byatewe bakirinda kubyonona ndetse bakanatera n’ibiti by’imbuto iwabo mu ngo. Yabasabye kandi kwirinda no kwamagana ibikorwa bibahungabanyiriza umutekano birimo amakimbirane mu ngo, ubujura, ubusinzi ndetse n’ikindi cyose cyabangamira umudendezo wabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here