MTN Rwanda yesheje umuhigo wo gutera ibiti ibihumbi 25 mu mwaka umwe

0
66

Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda, yesheje umuhigo wo gutera ibiti ibihumbi 25 muri uyu mwaka wa 2023, mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abaturage mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije.

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 MTN Rwanda imaze mu Rwanda, yatangiye uyu mwaka ifite intego yo kuzatera ibiti ibihumbi 25 mu bice bitandukanye by’igihugu cyane ko u Rwanda rufite gahunda yo gutera ibiti miliyoni 63.

Guverinoma y’u Rwanda yatangije iyo gahunda hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, haterwa ibiti birimo iby’imbuto, ibivangwa n’imyaka, iby’imitako n’amashyamba bizaterwa mu gihe cy’amezi umunani kugeza muri Mata 2024.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2023, Ubuyobozi bwa MTN Rwanda, abakozi bayo ndetse n’abagize Umuryango w’Abafite Ubumuga bwo kutabona bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu gutera ibiti 22.500.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko bishimiye kwifatanya n’abaturage mu gutera ibiti ndetse ko bazakomeza gufatanya n’abaturage mu kubikurikirana.

Yagaragaje ko MTN Rwanda izakomeza urugendo rwo kwifatanya n’u Rwanda mu gutera ibiti bikenewe.

Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yagaragaje ko basanzwe bifatanya na guverinoma muri gahunda zitandukanye zirimo no kurengera ibidukikije.

Ati “Natwe nka MTN Rwanda, dufatanya muri gahunda zitandukanye za Leta, ari na ho hazamo ibijyanye no kurengera ibidukikije, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe kandi uko ni ko natwe twagiye muri izo ngamba.”

Yakomeje ati “Uyu mwaka kuko twizihizaga imyaka 25 MTN Rwanda iri mu gihugu, ni bwo dusoje urugendo twari dufite rwo gutera ibiti ibihumbi 25 muri uyu mwaka. Aho twateye ibihumbi 22.500, bisanga ibindi 2500 twari twarateye muri Nzeri.”

Alain Numa yasobanuye ko bahisemo kwifatanya n’abafite ubumuga bwo kutabona mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ukudaheza muri serivisi zitandukanye nta muntu usigaye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Dr. Concorde Nsengumuremyi, yongeye kwibutsa abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya gufata neza no kubungabunga ibiti byatewe kuko ari ingirakamaro.

Yagaragaje kandi ko uretse kuba hasazuwe ishyamba hari gahunda yo kongera ibiti bivangwa n’imyaka byiganjemo iby’imbuto.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yagaragaje ko bateye ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga Icyogogo cya Nyabarongo.

Inkuru dugesha Igihe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here