Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kuziba icyuho kikigaragara mu ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa na “internet” mu buryo bwihutirwa; kuko Abanyafurika benshi batararigeraho.
Yagaragaje ko uyu munsi muri Afurika ari ho harimo gukwirakwizwa telefoni ngendanwa ku rugero ruri hejuru ugereranyije n’ahandi ku isi, ariko kandi haracyari urugendo rurerure n’ubwo hari uburyo bwo gukemura ibibazo bihari uyu munsi, muri bwo harimo kwishyira hamwe kw’ibihugu byubakiye ku muyoboro mugari w’itumanaho wihuta akaba ari kimwe mu by’ingenzi bigize iyi gahunda.
Perezida Kagameyabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress) itegurwa n’Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho(GSMA) ibera i Kigali.
Muri iyi Nama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye barimo barimo abayobozi b’ ibigo by’itumanaho muri Afurika, n’abandi bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’itumanaho bagera ku 2500, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye habaho impinduka mu mikoreshereze y’Ikoranabuhanga mu by’itumanaho ikihuta.
Ati: “Icyorezo (COVID-19) kihutishije impinduka ziganisha ku cyerekezo gishya cy’itermabre riyobowe n’ikoranabuhanga. Ba rwiyemezamirimo bacu bato buje impano ni bo bayoye izi mpinduka kandi dukomeje kubashyigikira. Urugero, ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari bitangiye kwerekana itandukaniro rikomeye mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage bacu.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko amahirwe y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima ashobora guhindura uru rwego na yo agaragara cyane, kandi ko iri koranabuhanga ryatanze umusaruro no mu bijyanye na serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima, gusa agaragaza ko hari ibigikwiriye kuvugutirwa umuti.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula yagaragaje ko Afurika yagiye igira inzitizi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho ariko agaragaza ko ibi bikwiye gushakirwa umuti ntihagire Umunyafurika usigara inyuma mu kurikoresha.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda zigamije kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu by’itumanaho mu nzego zitandukanye.
Mats Granryd Umuyobozi Mukuru wa GSMA yashimye intabwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza ikoranabuhanga ko ari urugero rwiza mu bihugu by’Afurika. Yavuze ko muri uru gendo rwo kwimakaza ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, hari inzitizi zishingiye ku myumvire ya bamwe banga gukoresha internet cya telefoni bumva ko byabakururira umutekano muke, hari kandi abatabasha kurigeraho cyane cyane mu bice by’icyaro n’ubumenyi buke mu kurikoresha.
Iyi nama ikaba yanahujwe n’imurikabikorwa rishingiye ku ikoranabuhanga mu by’iyumanaho.













