Ibimenyetso byakwereka ko utanywa amazi ahagije

0
194

Kugira ngo umubiri ubashe kubona amazi ahagije atuma umererwa neza ni uko nibura umuntu mukuru aba agomba kunywa nibura ibirahure 8 bya mirilitiro 200 ku munsi ni ukuvuga litiro 1,5 ushobora no kuba wageza kuri litiro 2. Uba ugomba kuyanywa umunsi wose.

Niba ufite ibilo 60 ufite ibilo 40 by’amazi mu mubiri, ni ukuvuga ko umubiri ugizwe na 60% by’amazi. Ukurikije ibiro n’ingano y’umuntu cyangwa imirimo yakoze  ibipimo bishobora guhinduka.

Umubiri rero ukoze ku buryo usohora nibura litiro2,5 na litiro 3 ku munsi binyuze mu nzira zinyuranye; litiro 1,5 inyura mu nkari. Iyo hashyushye cyane umubiri ukagira ibyuya ingano y’amazi asohoka iriyongera.

Umubiri w’umuntu ukenera amazi ahagije kugira ngo ingingo zawo zibashe gukora neza hari nk’ibice bigomba guhora bihehereye; hagati y’urugingo n’urundi kugira ngo ubashe guhina no guhinura, hari kandi amaso, mu kanwa haba hakenewe amacandwe, gufasha uruhu ntirwumagare ndetse akaba anafasha kwinjira mu mubiri kw’intungamubiri.

Kunywa amazi wabijyanisha kandi no kurya imboga n’imbuto kuko na byo bigira uruhare mu kuyongera.

Ibindi binyobwa nka fanta, imitobe, ikawa n’inzoga ntugomba kubibara nk’amazi mu gihe wabifashe.

Fanta, inzoga ndetse n’ikawa bibonekamo ibizwiho gukamura amazi mu mubiri, kubinywa ahubwo usanga birushaho gutuma utakaza amazi.

Amazi ubwayo yonyine, ni yo akurinda umwuma kandi agafasha kongera urugero rw’akenewe mu mubiri.

Umubiri ukoze ku buryo iyo urugero rw’amazi rugabanutse ugusaba andi, ubibwirwa n’uko wagize inyota. Gusa hari ibindi bimenyetso umubiri ushobora kukwereka, ukumenyesha ko ukeneye amazi cyangwa utayakeneye.

Ibimenyetso byakwereka ko unywa amazi adahagije

Inshuro wihagarika  ku munsi

Birumvikana ko iyo amazi yabaye make mu mubiri utajya kwihagarika kenshi. Ubusanzwe, umuntu muzima ajya kwihagarika  hagati y’inshuro 6 na 8 ku munsi. Niba ubona umaze igihe kinini utarajyayo, bishobora kukwereka ko utanywa amazi ahagije.

Ikindi ni uko muri uko kwihagarika, usanga ari inkari z’umuhondo cyane.

Kuribwa umutwe

Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Doctissimo, kuribwa umutwe na cyo ni ikimenyetso umubiri ushobora kugaragaza igihe wabuze amazi.

Uruhu rukanyaraye

Uruhu rwiza ni urutoshye kandi rworohereye. Amazi agira uruhare rukomeye mu gutuma uruhu rworohera kurusha ibindi byose wakoresha. Niba ubona uruhu rwawe rukanyaraye kabone nubwo waba ukoresha amavuta arworoshya, ushobora kuba unywa amazi macye.

Imikorere mibi y’imikaya

Kubura amazi bishobora gutera ibibazo mu mikaya(muscles), ukajya wumva igagara kandi bigatera ububabare. Niba ukunze kugira iki kibazo rero ihatire kunywa amazi ahagije.

Gucika intege no kumva rimwe na rimwe uzungera

Iyo utanywa amazi ahagije, umubiri utangira gukora nabi, ubwonko bugatangira gukora nabi, akazi ntubashe kugakora uko bikwiye. Hari abashakashatsi bagaragaje ko bishobora gutuma ukora amakosa menshi wibeshya mu kazi.

Kugira ibibazo mu  mikorere y’igifu n’amara

Kubura amazi bishobora gutuma igogorwa ry’ibiryo ritagenda neza, ndetse imikorere y’amara na yo igahungabana aho usanga umuntu yagize impatwe (constipation).

Kugira inyota

Inyota iza iyo umubiri wabuze amazi, amacandwe akaba makeya, mu kanwa  n’inyuma ku minwa hakumagara.

Ibimenyetso bikunze kugaragara cyane mu gihe cy’umwuma ni inyota, kunyara inkari z’umuhondo cyane, kumagara uruhu no kumva urushye cyane.

Gusa hari ibindi bimenyetso byirengagizwa na benshi, bishobora kukwereka ko umubiri wawe ufite umwuma ukabije. Bimwe muri byo ni:

Guhorana indwara z’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, guhorana ikirungurira,  gusaza imburagihe, kugira urugero ruri hejuru rw’ibinure bibi mu mubiri hari kandi guhorana umunabi no kumva hari ibitagenda neza mu mubiri no gukora ibintu bitari kuri gahunda.

Umubiri ugizwe na 60% by’amazi. Aya mazi aba ari mu bice by’ingenzi by’umubiri; birimo ibihaha, imikaya, amaraso, impyiko, ubwonko, umutima, umwijima, mu ruhu n’ amagufa.

Ni yo mpamvu uretse biriya bimenyetso ushobora guhita ubona hari ibindi bibazo by’uburwayi bushobora kugaragara mu gihe kirekire buturutse ku kutanywa amazi; mutekereze ingaruka zikomeye zaba ku muntu igihe biriya bice by’ingenzi byavuzwe harigiru byaba byabuze amazi.

Amazi ni ingenzi ntakwiye kwirengangizwa, gerageza uko ushoboye uyanywe kandi unywe ahagije, biba byiza kandi iyo ugiye unywa make make ukayanywa umunsi wose kugeza ugejeje kuri kiriya gipimo cyavuzwe haruguru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here