Abahize abandi mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda bashimiwe

0
78

Abanyeshuri 10 bo mu mashuri makuru na za kaminuza bahize abandi mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda  ku rwego rw’Igihugu binyuze mu ndirimbo no mu mivugo  bahawe ibihembo.

Insanganyamatsiko y’amarushanwa  yagiraga iti: “Ndi Umunyarwanda; Igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu”.

Abanyeshuri 300 ni bo bahatanye mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na Kaminuza 20. Ku rwego rw’ishuri hahembwe abanyeshuri 180. 40 muri bo ni bo bakomeje ku rwego rw’Igihugu.

Yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi,  iy’Urubyiruko, Minisiteri y’Ubumwe bwAbanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, umuryango Rosa Luxemburg Foundation, Unity Club  n’abandi bafatanyabikorwa.

Munezero Clarisse Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yagize ati: “Iyo tuganira kuri Ndi Umunyarwanda nk’urubyiruko, ni umwanya mwiza wo kongera kwiyibutsa amahame y’ingenzi u Rwanda rwahisemo kugenderaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi: kuba umwe, gukora neza inshingano no kureba kure”.

Kayisire Marie Solange Umuyobozi mukuru wungirije wa mbere wa Unity Club Intwararumuri, asoza amarushanwa n’ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda, yagize ati: “Nk’abakuru, ababyeyi, abayobozi turacyasabwa byinshi, imihigo irakomeye kandi irakomeje. Twese hamwe tugume mu mujishi wa “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-Ngenga cy’ukubaho kwacu”.

Hategekimana Protais wavuze mu izina ry’abahagarariye amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa yavuze ko amarushanwa yabafashije kugira ubumenyi bw’isumbuye ku mateka y’u Rwanda no gusangira ubuhamya bw’ibikomere by’amateka hagamijwe kugera ku iterambere ry’ Igihugu ryifuzwa.

Mutuyimana Christian wo muri IPRC Kigali, wahize abandi mu ndirimbo, yavuze ko aya marushanwa ari  amahirwe akomeye yo kugira ngo babashe kubwira by’umwihariko urubyiruko, kugira ngo ababa bagifite amacakubiri mu mitima yabo, iyo myumvire, ingengabitekerezo bibashe kubavamo.

Murekatete Marie Liliane wo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, wahize abandi mu mivugo, yagize ati: “Urubyiruko rukwiye kuba aba mbere mu kwimakaza Ndi Umunyarwanda”.

Munezero Clarisse Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE

Kayisire Marie SolangeUmuyobozi mukuru wungirije wa mbere wa Unity Club Intwararumuri

Hategekimana Protais wavuze mu izina ry’abahagarariye amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here