U Rwanda rwakiriye itsinda riri mu rugendo rugamije kubungabunga inzovu

0
100

Ku wa 29 Nzeri 2023, Umuyobozi w’Akerere ka Nyagatare Gasana Stephen ari kumwe na Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda Philip Mundai Githiora n’ Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rusinzwe Iterambere ( RDB) ushinzwe  kubungabunga ibidukikije byo mu gasozi  Mutangana Eugene bakiriye itsinda rivuye mu gihugu cya Kenya   Ivory Belongs to Elephants riyobowe na   Jim Justus Nyamu    riri mu rugendo rugamije kurengera no kubungabunga inzovu.

Mutangana Eugene yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari inzovu zirenga 130 muri Pariki y’Akagera.

Bitegenyijwe ko urugendo rw’iri tsinda ruzasorezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko muri iki gihe riri mu Rwanda ryifatanyije n’Abanyarwanda mu Muganda Rusage mdetse rinasura Pariki y’Akagera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here