Ku wa 29 Nzeri 2023, Umuyobozi w’Akerere ka Nyagatare Gasana Stephen ari kumwe na Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda Philip Mundai Githiora n’ Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rusinzwe Iterambere ( RDB) ushinzwe kubungabunga ibidukikije byo mu gasozi Mutangana Eugene bakiriye itsinda rivuye mu gihugu cya Kenya Ivory Belongs to Elephants riyobowe na Jim Justus Nyamu riri mu rugendo rugamije kurengera no kubungabunga inzovu.
Mutangana Eugene yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari inzovu zirenga 130 muri Pariki y’Akagera.
Bitegenyijwe ko urugendo rw’iri tsinda ruzasorezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko muri iki gihe riri mu Rwanda ryifatanyije n’Abanyarwanda mu Muganda Rusage mdetse rinasura Pariki y’Akagera.














