Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze, abo mu nkengero zako n’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi mu gikorwa ngarukamwaka cyo Kwita Izina abana b’ingagi. Ni umuhango wabereye mu Kinigi, ukaba ubaye ku nshuro ya 19.
Abana b’Ingagi 23 ni bo biswe amazina. Muri uyu muhango Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB rwatangaje ko urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwazamutseho 56% mu mezi 6 ya mbere y’umwaka wa 2023.

Uru Rwego ruvuga kandi ko Kwita Izina bifite uruhare rukomeye mu gukomeza guteza imbere ubukerarugendo Mu bise abana b’ingagi amazina harimo abanyabigwi batandukanye barimo abaturutse hirya no hino ku Isi.










